Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Incamake ya RMB

Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) rwashyizweho n’Iteka rya Perezida n° 028/01 ryo ku wa 18/05/2023. Iryo teka kandi rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere bya RMB.
 

Phone: +250788386220

Toll Free: 2930

Email:[email protected]

P.O.Box: 937 Kigali

Address:
KG 9 Avenue, Kigali

 

Intego Yacu

Intego ya RMB ni ukugenzura no gucunga umutungo kamere w’amabuye y’agaciro,kariyeri, peteroli na gazi.

RMB ifite inshingano zikurikira:
1)    gushyiraho politiki, ingamba n’amabwiriza bigenga umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, kariyeri, peteroli na gazi mu nyungu z’Igihugu;
2)    kugenzura ko abafite impushya bubahiriza ibiteganywa n’amategeko, amabwiriza n’ibipimo ngenderwaho bigenga ubucukuzi bwa mine, peteroli na gazi mu Rwanda;
3)    kugira inama Guverinoma mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, peteroli, gazi na kariyeri;
4)    gukora ubushakashatsi mu bya jewoloji, mine, peteroli na gazi, no kumenyekanisha ibyabuvuyemo 
5)    gukora ibikorwa by’ubushakashatsi ku mutungo w’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Gihugu;
6)    gukora ibikorwa byo gushakisha umutungo wa peteroli na gazi muGihugu;
7)    gutanga impushya zo gushaka,gucukura, kongerera agaciro no gucuruza amabuye y’agaciro na kariyeri;
8)    gutanga impushya zo gushaka, no kubyaza umusaruro peteroli na gazi;
9)    kugenzura ibikorwa bijyanye n’ubushakashatsi, ubucukuzi, kongerera agaciro no gucuruza amabuye y’agaciro na kariyeri;
10)    kugenzura ibikorwa bijyanye n’ubushakashatsi no kubyaza umusaruro peteroli na gazi;
11)    gukurikirana no gusuzuma imiterere y’isoko ry’umutungo w’amabuye y’agaciro, kariyeri peteroli na gazi;
12)    kugenzura ibiza biterwa n’imiterere y’isi, ibindi bijyanye na byo no kugira inama Guverinoma;
13)    gushyikirana no gukorana n’ibindi bigo mu rwego rw’akarere no mu rwego mpuzamahanga bihuje intego.

RMB ifite ububasha bukurikira:
1)    gukora igenzura ahakorerwa ibikorwa bifitanye isano n’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, kariyeri, peteroli, na gazi, hagamijwe kureba
2)    iyubahirizwa ry’inshingano z’uwahawe uruhushya;
3)    gukora ibikorwa bibyara umutungo;
4)    gutanga ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi ku batubahirije amategeko n’amabwiriza agenga umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, kariyeri, peteroli na gazi;
5)    gufasha mu ikemurwa mu bwumvikane ry’impaka zivuka mu bikorwa bifitanye isano n’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, kariyeri, peteroli na gazi.