Abakora ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro bagiranye inama n’ ubuyobozi bwa RMB

Kigali, Ugushyingo 02, 2023 – Ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda bwagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abakora umwuga w’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro .

Iyi nama yabaye umwanya wo kuganira k’uburyo bwo gukomeza guteza imbere urwego rw’ubucukuzi kugira ngo rukomeze rutange umusaruro ukwiye habungabungwa ubuzima n’umutekano w’abakora muri uru rwego hamwe no kubungabunga ibidukikije.

Mu ijambo ry’ ibanze, Umuyobozi wungirije w’ ihuriro ry’ abacukuzi (RMA) mu Rwanda yahaye ikaze abacukuzi bose ndetse ashimira imikoranire myiza hagati y’ abacukuzi n’ ubuyobozi bwa leta. Yashimiye abari muri uru rwego uruhare bagira mu iterambere n’ubukungu bw’igihugu binyuze mu kohereza  amabuye mu mahanga, gutanga imisoro, ndetse no guhanga no gutanga imirimo ku bantu benshi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMB yashimiye abahagarariye abacukuzi bavuye hirya no hino mu gihugu. Yibukije ko ubucukuzi bugomba gukorwa mu buryo bwubahiriza amategeko n’amabwiriza, hitabwa mu kugira ibikoresho bigezweho, kubungabunga ibidukikije, kwita ku buzima bw’abakozi bo mu bucukuzi ndetse no kudahembera abakozi mu ntoki.

Muri iyi nama, abacukuzi bashishikarijwe kwita umunsi ku munsi ku buzima bwa mine/ ibirombe hibandwa mu gutegura indani mu buryo bukumira ibyago by’impanuka.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yishimiye iterambere rimaze kugerwaho mu rwego rw’ubucukuzi. Yasabye abacukuzi kongera imbaraga mu gusangira amakuru , akajya atangirwa ku gihe hagati y’abacukuzi na RMB.

Ubucukuzi bukozwe kinyamwuga ni imwe mu nkingi za mwamba z’uru rwego. Kuri iyi ngingo, umuyobozi wa RMA, Bwana Malick Kalima, yavuzeko ubu bafite  abakozi ‘barangije amashuri, bakora mu birombe, abenshi umubare uri kugenda wiyongera’.Aba bakozi baba barize muri kaminuza na IPRC ibyerekeye no kubungabunga ibidukikije ndetse na jewoloji.

Uyu muyobozi yagaragaje ko impanuka zamanutse muri uyu mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Amb.Yamina Karitanyi yashimiye abacukuzi uruhare rwabo rugaragara mu iterambere ry’uru rwego.  Yagaragaje ko nubwo ubucukuzi buri gutera imbere, ariko hakiri akazi kenshi ko gukorwa.

Yasabye abacukuzi kunoza ibikorwa byabo hagamijwe guteza imbere uru rwego mu buryo burambye. Yagize ati ’Ntabwo twateza uru rwego imbere, mu gihe tugikomeje gukora mu buryo bwa gakondo.Tumaze Igihe tubivuga , mudufashe’.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RMB, Bwana Itzak Fisher yasangije abakora mu rwego rw’ubucukuzi intumbero n’icyerekezo cy’uru rwego. Yagaragaje ko uru rwego rugomba gukora neza cyane kurusha uko rwari rusanzwe rukora kuko u Rwanda rufite amabuye menshi mu butaka bityo rukaba ari kimwe mu bihugo muri Afurika bigifite amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro mu rwego rw’ubucukuzi.

Mu gusoza inama, Bwana Evode Imena, yavuze mu izina ry’abacukuzi ashimira umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RMB’, agaragaza ko ubucukuzi mu Rwanda ubu buri kwerekeza mu cyerekezo gishya kandi abacukuzi bakaba biteguye kugira uruhare rukomeye mu iterambere rirambye ry’uru rwego.  

Umuyobozi Mukuru wa RMB aganiriza abitabiriye inama

Bwana Jean Malick Kalima, Umuyobozi wa Rwanda Mining Association (RMA)

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya RMB