Abashoramari mu bucukuzi barizeza kongera umusaruro wa zahabu mu Rwanda

Bamwe mu bashoye imari mu bucukuzi bwa zahabu mu Rwanda barizeza ko mu bihe bya vuba bazaba bafite uruganda rugezweho rubafasha kubona umusaruro wa zahabu hatabayeho gutakara.  Umusaruro uzaba uri ku gipimo cyo hejuru ya 75% mu gihe ubu haboneka gusa 35%.

Mu Rwanda kandi hari uruganda rushongesha zahabu ikagera ku gipimo kiri hejuru ya 99% ibituma igurwa ku biciro byiza ku isoko mpuzamahanga.

Miyove ni kamwe mu duce tuzwiho gucukurwamo zahabu guhera mu myaka ya 1920. Ni mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gicumbi, Burera na Rulindo. Mu myaka myinshi yashize ubu bucukuzi bwakorwaga mu kajagari kugeza aho mu mwaka wa 2018 Ngali Mining itangiye ubucukuzi bwa kinyamwuga.

Site eshanu zicukurwamo zahabu mu turere twa Burera, Gicumbi na Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru. Gusa aya mabuye anaboneka i Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke ndetse no mu Karere ka Rusizi.

Mu Miyove, uruganda rwakira umucanga utegerejwe kuvanwamo zahabu, ruyungurura toni 40 z'uyu mucanga ku munsi aho impuzandengo ya zahabu iboneka ingana na garama eshatu. Garama imwe idatunganije igurwa amadolari 45 ni ukuvuga arenga ibihumbi 45 by'amanyarwanda.

Biteganijwe ko mu minsi ya vuba hazaba habonetse uruganda rugezweho ku buryo umusaruro uboneka uzikuba inshuro zirenze ebyiri nk'uko bisobanurwa n'abahagarariye Ngali Mining uruganda rushongesha zahabu.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri rusange bugenda burushaho gutera imbere mu mikorere haba mu bikoresho ndetse n'abize uyu mwuga baragenda baboneka.

Ku rundi ruhande ababonye imirimo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro by'umwihariko abo mu Miyove bashima ko nabo barushaho kuzamura imibereho yabo n'iy'aho batuye igahinduka bigizwemo uruhare n'ibikorwa by'ubucukuzi bwa zahabu.

Ubucukuzi bwa zahabu ntiburangirira gusa mu kuyiyungururira aho yacukuriwe kuko kuri ubu mu Rwanda hamaze kuboneka uruganda ruyitunganya ikongera agaciro. Ni uruganda rufite ubushobozi bwo gushongesha ibiro 450 ku munsi bigatuma iyi zahabu igera ku gipimo cya 99.9%, aho ibiciro bigera no ku madolari 65 kuri garama imwe; bigatuma igurwa ku biciro byiza ubusanzwe bishyirwaho n'ikigo kigena ibiciro by'amabuye y'agaciro ku isoko mpuzamanga (London Metal Exchange).

Prezida w'ihuriro ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Association) Jean Malic Kalima ashimangira ko abari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bakeneye ubushobozi kugirango bashyireho n'izindi nganda zitunganya amabuye y'agaciro kugira ngo ajye ku isoko abanyarwanda badahenzwe.

Umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo gishinzwe mine, peterole na Gaz (Rwanda Mining Board) Dr. Ivan Twagirashema agaragaza inyungu ikomeye ku kugira inganda zitunganyiriza amabuye y'agaciro mu gihugu imbere kuko bigiha urubuga rwo guhatana ku isoko mpuzamahanga ry'amabuye y'agaciro.

Mu mwaka wa 2019 ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwinjije miliyoni 412 z'amadolari, bwinjiza kandi miliyoni 730 z'amadolari mu mwaka wa 2020 naho mu mwaka wa 2021 bwinjiza miliyoni 516 z'amadolari kubera ingaruka za COVID19. Uru rwego kandi rukeneye ishoramari mu ikoranabuhanga rigezweho kugirango rwongere umusaruro ariko runagabanye umusaruro wangirika kuri ubu uri ku gipimo cya 60%.

 

Source: Rwanda Broadcasting Agency (RBA)

Writer: Jean Claude MUTUYEYEZU